Ja Rule akomeje kwishimira ishuri ari kubaka muri Ghana

Ja Rule akomeje kwishimira ishuri ari kubaka muri Ghana

 Jan 14, 2025 - 17:08

Umuraperi w'umunyamerika Ja Rule yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba yaratangiye kubaka amashuri muri Ghana ibikorwa bikaba bigenda neza.

Jeffrey Bruce Atkins amazina nyakuri ya Ja Rule akomeje kugaragaza ko atewe ishema n'amashuri ari kubaka afatanyije n'umuryango utegamiye kuri Leta wa Pencils of Promise muri Ghana. 

Aya ni amashuri ari kubakwa mu mugi wa Nuaso uri mu Burasirazuba bwa Ghana, aho iki kigo kizaba cyitwa St. John’s Anglican Basic School. 

Uyu mushinga watangiye mu mwaka washize, uzubaka 'block' Esheshatu buri imwe igizwe n'amashuri Atandatu. 

Ja Rule ati "Nishimiye ishuri njye n'umuryango wanjye turi kubaka muri Ghana. Sinjye uzabona ryuzuye tukaritaha. Nshimiye abafatanyabikorwa bakomeje kudufasha n'abatwemereye ubufasha."

Ja Rule arishimira amashuri bubatse muri Ghana