Umuraperi Khalfan Govinda yagaragaje impungenge atewe n'amakimbirane n'amatiku akomeje kuganza mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.
Kuri Khalifan, avuga ko u Rwanda ari urw'Abanyarwanda bunze Ubumwe kandi rutagira amoko, asaba abantu gutandukanya amatiku n'amateka y'Abanyarwanda.
Mu butumwa Khalifan yashyize kuri Instagram kuri iki Cyumweru, yagize ati "Bavandimwe u Rwanda rwacu ni urutagira amoko. Ni u Rwanda urw'Abanyarwanda.
"Abanyarwanda bose ni bamwe, dutandukanye amatiku n'amateka yacu. Ababyeyi nibave muri ibi bintu by'agatwiko. Ibi birahagije.Iyi showbiz ndayireba amabere akikora ntonsa."
Khalifan atangaje aya magambo nyuma y'uko abarimo umuhanzi Yago n'abandi batandukanye bakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo uyu muhanzi yatangaje ko ahunze Igihugu yemeza ko bashakaga kumugirira nabi.