Isura nshya y’umukinnyi wa filime akaba n’ikirangirere, Dave Bautista yahangayikishije abafana be, nyuma yifoto ye imaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uyu mugabo ananutse mu buryo bidasanzwe ugereranyije n’uko benshi basanzwe bamuzi.
Iyo foto y’uyu mugabo w’imyaka 55 igaragaza impinduka zidasanzwe kuri uyu mugabo mu gihe abafana bamwe mu bafana be banaketse ko iyo foto ishobora kuba yarahinduwe(edit).
Icyakora, mu kiganiro na ‘Universe’, uyu mukinnyi ntiyashatse kuvuga byinshi gusa yavuze ko ibiro yari afite ubu ari bike ku byo yari afite ubwo yari afite imyaka 19.
Nk’uko bigaragara ku mbuga zimwe na zimwe, byagaragaye ko ifoto ya Bautista yafatiwe mu iserukiramuco mpuzamahanga rya filime ry’i Toronto ‘The Last Showgirl’ ryabaye mu minsi mike ishize.
Bautista yatangiye kwamamara binyuze mu mikino yo gukorana mu 2002 kugeza 2019, maze aza guhitamo kwibanda mu gukina ku filime aho yagiye agaragara muri filime nka zikomeye nka ‘My Spy’, ‘The Killer’s Game’, ‘Knock at the Cabin’, ‘Escape Plan’ n’izindi.
