Iryn ntiyemeranya n'abihutira kubana umukobwa amaze gutwita

Iryn ntiyemeranya n'abihutira kubana umukobwa amaze gutwita

 May 22, 2026 - 23:12

Iryn Uwase Nizra, umugore w’umunyarwenya Rusine Patrick, yavuze ko kuba umukobwa yasama inda y’umusore bidakwiye kuba impamvu yo kwihutira kubana kandi hagati yabo nta rukundo ruhari.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Babu kuri shene ya YouTube ya Rua Rwanda, aho yagaragaje ko urukundo ari rwo rukwiye kuba ishingiro ry’urugo aho kuba igitutu cyo gutwita cyangwa gutera inda.

Ubwo yabazwaga niba yemeranya n’abavuga ko umusore n’umukobwa bagomba kubana igihe haba habayeho gutwita mbere yo kubana, Iry yagaragaje ko  ibyo bintu atabishyigikiye na gato.

Yagize ati: “Niba badakundana ntibakabane.”

Uyu mugore yavuze ibi nyuma y’uko hari abantu benshi bashakana kubera igitutu cya sosiyete cyangwa imyumvire y’uko gutera inda bihita bisaba kubana, nyamara nyuma bikarangira urugo rutamaze kabiri bitewe n’uko nta rukundo rwari ruri hagati yabo.

Yagaragaje ko kubaka urugo bisaba kumenyana, gukundana no kuba abantu bumva bashaka kubana by’ukuri, aho kuba ukwihutira gufata icyemezo kubera ikibazo cyabayeho cyo gutwita.

Amagambo ya Iryn ayavuze mu gihe hari bamwe mu rubyiruko ruvuga ko ingo nyinshi z’iki gihe zidashinga imizi kubera ko bamwe bazinjiramo batiteguye, ahubwo bagahuzwa gusa n’uko umwe yaba yaratwitiye undi.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien