Inkuru y’urukundo rudasanzwe rw’umubyeyi w’imyaka 98 n’umuhungu we w’imyaka 80

Inkuru y’urukundo rudasanzwe rw’umubyeyi w’imyaka 98 n’umuhungu we w’imyaka 80

 Sep 1, 2025 - 20:01

Isi yakozwe ku mutima n’inkuru yafashwe nk’igisobanuro cy’urukundo rwa kibyeyi rutavangiye, ubwo Ada Keating, umugore w’imyaka 98 ukomoka i Liverpool mu Bwongereza, yafashe icyemezo kidasanzwe cyo kwimukira mu kigo cy’abageze mu zabukuru kugira ngo arere umuhungu we Tom Keating w’imyaka 80.

Tom, wakoraga akazi ko gusiga amarangi no guhuza inyubako, yari yinjiye mu kigo cya Moss View Care Home mu mwaka wa 2016 kubera uburwayi.

Nyuma y’umwaka umwe, mama we Ada, wari warigeze gukora nk’umuforomokazi wungirije, yahisemo kumusanga muri icyo kigo kugira ngo akomeze kumwitaho, maze abwira itangazamakuru amagambo akora ku mutima ati: “Ntushobora kureka kuba mama.

Aba bombi bari bamaze ubuzima bwabo bwose babana, kuko Tom atigeze arongora. No mu gihe bari bamaze kwimukira mu kigo cy’abageze mu zabukuru, bakomeje kubaho mu buzima bwa buri munsi nk’uko byari bisanzwe: kurya bari kumwe, kureba televiziyo bicaye iruhande rumwe, no kwifurizanya ijoro ryiza mbere yo kuryama.

Inkuru yabo yahise ikwirakwira ku isi yose, benshi bayifata nk’icyitegererezo cy’uko urukundo rwa mama ku mwana rudashira, ahubwo uko imyaka ishira rukarushaho gukomera no gusagamba.

Inkuru y'aba bombi yakoze benshi ku mutima

Aba bombi bamaze ubuzima bwabo bwose babana