Imbamutima za Anita Pendo nyuma yo kuzamura ibendera ry'u Rwanda muri Ghana-AMAFOTO

Imbamutima za Anita Pendo nyuma yo kuzamura ibendera ry'u Rwanda muri Ghana-AMAFOTO

 Apr 1, 2024 - 09:42

Umunyamakuru Anita Pendo yarenzwe n'amarangamutima nyuma yo kwegukana igihembo gikomeye cya 'Ladies in Media' muri Ghana.

Umunyamakuru wa RBA mu gisata cy'imyidagaduro Anita Pendo, ari mu kanyamuneza nyuma yo kwegukana igihembo cya Ladies in Media Awards 2023 yakuye muri Ghana mu mpera z'icyumweru.

Ibihembo bya Ladies in Media Awards ni ibihembo byatangijwe n’umuryango Ladies in Media Organization mu 2022, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore n’abakobwa bari mu itangazamakuru ryo muri Afurika.

Anita akaba yari ahatanye mu cyiciro cya 'African Female Entertainment Show Host of the Year', aho yari ahatanye n'abandi bo muri Afurika y'Epfo, Kenya ndetse n'ahandi. Ubwo yahaguruka i Kigali, yari yatangaje ko agiye kuzana igihembo, none nina ko byagenze.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe Instagram, yavuze ko atari aziko yakegukana icyo gihembo, gusa ko ari Imana yabikoze kandi akaba akomeje kuyishimira. Ati " Mu by'ukuri ntabwo nari niteze iki gihembo, gusa Imana iba izi ukuri kandi ndayishimira ku bw'iyi migisha kandi iyi niyo ntangiriro."

Mu butumwa bwe kandi, akaba yashimiye Ladies Media kuba bakomeje gushyigikira abagore n'abakobwa bari mu itangazamakuru. Twabibutsa ko ubwo yageraga muri Ghana  yakiriwe na Ambasaderi w’ u Rwanda muri icyo gihugu, Rosemary Mbabazi.

Anita Pendo yegukanye igihembo muri Ghana