Nyuma y'imyaka igera kuri itanu iyi kayi ishatse kugurishwa akayabo kangana na $250,000 ariko Lil Wayne akabyitambikamo bikajya no mu nkiko, ubu bongeye kuyisubiza ku isoko ihagaze akayabo k'arenga miliyari 6frw.
Ni ikayi Lil Wayne yatangiye kwandikiramo indirimbo kuva mu myaka ya za 90, ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko, akibarizwa muri label yitwa 'Cash money Records '.
Muri iyi kayi harimo indirimbo nyinshi zirimo n'izakunzwe cyane nk'iyitwa Grown man, We on fire n'izindi zitandukanye.
Iyi kayi yari imaze imyaka itanu iri mu manza
Muri Werurwe 2019 sosiyete yitwa 'Moments in Times' yashatse kugurishiriza iyi kayi umugabo wari warayitoraguye mu modoka yashaje y'umwe mu bagabo babarizwaga muri 'Cash money Records' ari yo label Lil Wayne yabarizwagamo, uyu mugabo utajya utangazwa amazina ye yarayifashe ayibika neza. Nyuma nibwo yayihaye iyi sosiyete ngo iyimugurishirize.
Icyo gihe batangaje ko umuntu uyikeneye agomba kwishyura $250,000 kugira ngo ayegukane.
Lil Wayne yaje kumenya amakuru ko iyi kayi iri kugurishwa ahita abyitambikamo abijyana mu nkiko, batangira kuvuga ko ahubwo umugabo wayitoraguye yayitorokanye, agahisha umutungo bwite wa Lil Wayne imyaka myinshi kugeza ubwo yumvise ko agomba gutangira kuwusaruramo.
Byakomeje gutyo, Lily Wayne atangira kujya abura ngo agire icyo atangariza urukiko kugeza ubwo imyaka itanu yihiritse nta kindi kintu aravuga, niko guha uburenganzira umugabo wayitoraguye bwo kuyigurisha.
