Igisubizo cya Bwiza ku bavuga ko atoneshwa kurusha abandi bahanzikazi

Igisubizo cya Bwiza ku bavuga ko atoneshwa kurusha abandi bahanzikazi

 Nov 17, 2024 - 11:34

Umuhanzikazi Bwiza yasubije abakunze kuvuga ko ari we muhanzikazi witabwaho cyane mu Rwanda agahabwa amahirwe menshi kurusha abandi, nyamara bose bakagombye kujya bahabwa amahirwe angana.

Iyo witegereje usanga Bwiza ari mu bahanzikazi bari gukora cyane ndetse akaba ari mu bigaruriye imitima ya benshi mu gihe gito kingana n'imyaka ibiri amaze mu muziki, gusa ibikorwa amaze kugeraho bikaba biruta ibyo iyo myaka.

Umwaka wa 2024, ni umwe mu myaka twavuga ko wamuhiriye cyane muri uru rugendo rwe rw'umuziki, aho yagiye abona amahirwe yo kugaragara mu bitaramo byose bikomeye byabereye mu Rwanda.

Uku kugaragara mu bitaramo byinshi kandi bikomeye, nibyo rimwe na rimwe usanga bitavugwaho rumwe n'abantu aho usanga bavuga ko atoneshwa cyane kurusha abandi bakobwa/abagore.

Usanga bavuga ko Bwiza ahabwa amahirwe menshi kurusha abandi, nyamara nabo bakagombye kuba bahabwa amahirwe kugira ngo babyaze umusaruro indirimbo zabo birusheho no kuzamura umubare munini w'abakobwa bari mu muziki Nyarwanda.

Ubwo yataramiraga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye mu bitaramo bya Isango na Muzika, Bwiza yavuze ko kuba ari we mukobwa ukunze kugaragara mu bitaramo, ibyo bagomba kujya kubibaza ababitegura kuko we aba yahawe akazi kandi ntabwo ashobora kukanga kandi ari cyo akora.

Yagize ati "Ndatekereza ko babibaza abategura ibitaramo kuko niko kazi kanjye, ntabwo wampa akazi ngo nkange."

Bwiza ashimangira ko kuba ahabwa akazi cyane bidasobanuye ko arusha abandi, ariko kuba ari we uhamagarwa bivuze ko ari we baba bashaka.

Ibi kandi bijya gusa n'ibikunze kuvugwa ko Juno Kizigenza yirengagizwa cyane n'abategura ibitaramo, aho usanga bavuga ko bitumvikana uburyo umuhanzi nka Juno atajya agaragara mu bitaramo kandi ari mu bahanzi bakunzwe, ugasanga bavuga ko yaba afite icyo apfa n'ababitegura.

Icyakora Juno we avuga ko nta kibazo na kimwe apfa n'abategura ibitaramo, ahubwo ni uko haba habayeho kugira ibyo batumvikanaho cyangwa se bakamuhamagara nawe muri iyo minsi afite izindi gahunda ze.

Bwiza yataramiye abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye