Icyo Pastor Akim avuga ku wamushinje uburiganya

Icyo Pastor Akim avuga ku wamushinje uburiganya

 Apr 27, 2024 - 12:30

Nyuma yo gushinjwa kwitwaza ijambo ry'Imana n'ubuhanuzi mu bwambuzi, uruhande rwa Pastor Akim rwanyomoje aya makuru, ruvuga ko uvuga ibi ntaho bigeze bahurira.

Ku munsi w'ejo ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, nibwo The Choice Live yabagejejeho inkuru y'umukobwa witwa Ntezimama Betty, wavugaga ko Pastor Akim Mbarushimana wo mu Itorero Blessing Milacles Church i Kanombe yitwaza ubuhanuzi n'amasengesho akariganya abantu amafaranga.

Ni mu gihe uyu mukobwa yavugaga ko we na mukuru we, uyu mupasiteri yigeze kubasengera akabaka amafaranga agera ku bihumbi 100 Frw, aho we abyita ubuhanuzi bw'ibinyoma, kuko yabijeje ko ibikorwa byabo bigiye gutera imbere ariko aho kugenda neza bigasubira hasi byose.

Nyuma yo kumva uruhande rwa Betty, twegereye uruhande rwa Pastor Akim ngo twumve niba koko ibyo uyu mukobwa avuga byaba bifite ishingiro.

The Choice Live yaganiriye n'uhagarariye Pastor Akim, ariwe munyamategeko we Me Jean Claude Nzabihimana, aho ahamya ko Pastor Akim ahagarariye nta hantu na hamwe aziranye n'uyu Betty usibye kuba yamwumvise mu nkuru nawe agatangazwa n'iby'uyu munyarwandakazi yavuze, dore ko atamuzi no mu itorero rye.

Ku kijyanye no kuvuga ko basengewe bagasabwa amafaranga, Me Jean Claude Nzabihimana avuga ko nta muntu utegekwa amafaranga atura, ahamya ko uramutse utegetswe ayo utanga nawe ukayatanga waba ufitemo ubujiji.

Me Jean Claude ati:"Abantu basenga bagomba kwizera nk'uko bahamagawe, bakizera Imana batarebye abashumba  babayobora kuko ubuhanuzi baba babwiwe si ubw'abapastori ni ubuva ku Mana ntibuva kubantu! Nkaba mbakangurira gusoma ijambo ry'Imana neza bakaryumva uko riri kuko rihagije ku buhanuzi!"

Akomeza vuga ko gutura atari itegeko,kuko utanatuye ntawagufata ku ngufu! Kuba rero amaturo atangwa ku bushake ntabwo bikwiye kwtiranwa n'ubwambuzi bushukana.

Pastor Akim Mbarushimana ni rimwe mu mazina ari kugarukwaho cyane mu Rwanda muri iyi minsi, nyuma y'amashusho amaze iminsi acicikana ahanurira Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava, ko mu gihe kiri imbere azarongorwa na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava.

Pastor Akim avuga ko umuntu atura amafaranga yemeranya n'umutima nama we