Ice Spice yikuye amahoro mu rubanza yari amazemo iminsi

Ice Spice yikuye amahoro mu rubanza yari amazemo iminsi

 Sep 25, 2024 - 20:26

Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ice Spice yamaze gukemura ikirego yaregwagamo n'umuraperi D.Chamberz wamushinjaga gupera indirimbo ye yise "In That Mood".

Ice Spice yamaze kumvikana n’uwamuregaga kurangiza ikirego yari yarezwemo n’umuraperi DC Hamberz avuga ko indirimbo ye "In Ha Mood"  tayikpeye mu ye.

Nk’uko byatangajwe na Billboard umuraperi D Chamberz yavuze ko indirimbo ya Ice Spice isa cyane n'indirimbo ye yari yakoze muri  2021 akayita "In That Mood". Ikirego cyavugaga ko indirimbo ya  D Chamberz yakiriye yagiye ikundwa cyane ku maradiyo yo mu mujyi wa New York, harimo Hot 97, na Power 105.1 avuga ko ari na byo byahaye Ice Spice n'abandi amahirwe yo kuyumva.

Uru rubanza haregwagamo Ice, producer we Riot USA, itsinda rya wa Universal Music, Capitol Records na 10k Projects. Amakuru avuga ko mu cyifuzo cyatanzwe mu rukiko rw’ikirenga ku wa Gatanu, abunganira impande zombi bavuze ko bemeye gukemura uru rubanza, n’ubwo hatavuzwe byishi ku byo bemeranyijweho.