Uyu musore yavuze ko yamaze gufata umukunzi we nk’umwe mu bagize umuryango we, anaca amarenga ko bashobora kurushinga vuba.
Ibi byaje nyuma y’uko mu minsi ishize we n’umukunzi we, Ellah Duro, bagiye baterana imitoma binyuze ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram, bikagaragaza urukundo rukomeye bafitanye.
Mu kiganiro bagiranye kuri YouTube, Nyaxo yanashimangiye ko ubuzima bw’ingaragu budashimishije kuko umutima uhora ubunga mu bakobwa, ariko ubu we akaba yaramaze kuwegurira Ellah gusa.
Ellah Duro nawe ntiyazuyaje kugaragaza ibyishimo atewe n’uru rukundo rwa Nyaxo agira ati:”Umukunzi wanjye ni uyu (Nyaxo). Tuzarushinga, Imana nikomeza kudushyigikira, ikanadutiza ubushobozi.”
Mu gusoza, Nyaxo yahaye inama abasore bagenzi be, by’umwihariko abo mu ruhando rwa sinema n’urwenya nyarwanda, ko urukundo rukiriho kandi ko igihe babonye umukobwa bakunze, bagomba kuyoborwa n’umutima aho kugendera ku bindi byose.
Ellah na Nyaxo bamaze imyaka irenga itatu bakundana
Ellah na Nyaxo baciye amarenga yo gukora ubukwe

