Iyi cyamunara yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, ibera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York.
Iri buye ripima ibiro 24.5, rikaba rifite uburebure bwa santimetero (cm) hafi 38.1, ryavumbuwe mu gihugu cya Nigeria mu gace kitaruye umujyi mu mwaka wa 2023.
Iri buye rifite umwihariko wu bunini kuko riruta irindi rinini ryari ryaravumbuwe rivuye kuri Mars ku rwego rwa 70%, rikaba rifite ibara ry'ikigina kijya kuba umutuku, rikaba kandi rimwe muri 400 yaguye ku Isi avuye ku mubumbe wa Mars.
Cassandra Hatton, akaba umuyobozi wungirije wa Sotheby's ushinzwe siyanse n'amateka y'ibidukikije yagize ati " Iri ni ryo buye rya mbere rinini cyane rivuye ku mubumbe wa Mars rikaba riri ku Isi, ubundi ubusanzwe amahirwe yo kuva kuri Mars rikagera hano aba ari macye cyane.
"Mwibuke ko hafi 70% by'ubuso bw'Isi butwikiriwe n'amazi. Rero turahirwa cyane kuba iri ryaguye ku butaka bwumutse aho kugwa rwagati mu nyanja aho mu by'ukuri tutajyaga kuribona."
kompanyi ya Sotheby's izobereye cyane muri cyamunara zihenze cyane
Umubumbe wa Mars ukurikirana n'Isi mu mibumbe umunani igaragiye izuba
