Ibraah yashyize umucyo ku byo guhuza amaboko na mukeba wa Harmonize wahoze ari shebuja

Ibraah yashyize umucyo ku byo guhuza amaboko na mukeba wa Harmonize wahoze ari shebuja

 Jun 11, 2025 - 20:42

Umuhanzi wo muri Tanzania uherutse gutandukana n’inzu itunganya umuziki ya Konde Music Worldwid, yasubije abamaze iminsi bibaza ku hazaza he, n’abakeka ko yaba agiye gusinya muri Wasafi kwa mukeba wa Harmonize wahoze ari shebuja.

Ibraah yabivuze ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho yagiye mu bikorwa by’umuziki.

Ubwo yakirwaga n’abanyamakuru, ni bwo Ibraah yahise atangaza byinshi ku bivugwa ko ashobora kwinjira mu nzu itunganya umuziki ya WCB (Wasafi Classic Baby) ya Diamond Platnumz.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ibraah yavuze ko kugeza ubu ari umuhanzi wigenga, utari munsi ya kompanyi n’imwe imufasha mu bikorwa bye bya muzika.

Yagize ati:“Kugeza ubu ndi umuhanzi wigenga. Niba hazabaho gusinyana amasezerano na WCB cyangwa indi lebo, byose bizatangazwa ku mugaragaro. Ariko ubu kintu kirabaho.”

Aya magambo aje mu gihe hari hamaze iminsi havugwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga ko ashobora kwinjira muri WCB, dore ko yagiye agaragara kenshi ari kumwe n’abahanzi bayirimo ndetse no ku bikorwa bya Wasafi.

Ibraah, wamamaye mu ndirimbo nka Nani, Subira, na Maumivu, yari asanzwe ari umwe mu bahanzi bari basinyiye Konde Music Worldwide ya Harmonize, ariko nyuma baza gutandukana mu buryo butavuzweho rumwe.

Kugeza ubu, abakunzi ba muzika bategereje kureba niba koko uyu muhanzi afite gahunda yo kwinjira muri WCB, cyangwa niba azakomeza urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.

Ibraah yashyize umucyo ku makuru amujyana muri Wasafi

Ibraah ari muri Kenya mu rugendo rw'akazi