Ibihembo bya Grammy ntibigitangiwe mu Rwanda

Ibihembo bya Grammy ntibigitangiwe mu Rwanda

 May 23, 2024 - 11:12

Nyuma y’uko hari hamaze iminsi bivugwa ko ibirori by’itangwa ry’ibihembo bya Grammy 2025, bizabera muri kimwe mu bihugu bya Africa, byamaze kumenyekana ko atariho bizatangirwa ahubwo bizasubizwa muri America.

Ubwo ibihembo bya Grammy 2024 byamaraga gutangwa hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ibihembo by’umwaka utaha wa 2025 bizatangirwa muri kimwe mu bihugu byo muri Africa ndetse amahirwe menshi bakayaha u Rwanda, aho byavugwaga ko bizatangirwa mu nyubako ya BK Arena.

Nyuma yo gutangaza ingengabihe y’amatora ndetse n’itangwa ry’ibi bihembo, ubuyobozi bwa Recording Academy ari na yomitegura ibi bihembo bwahise buboneraho no gutangaza ko ibirori byo gutanga ibihembo byongeye gusubizwa muri America mu nyubako ya Crypton.com Arena ihereye I Los Angeles. Ibi bikaba bikuraho ibihuha bimaze iminsi bivugwa ko bizatangirwa muri Africa.

Iyi ni inyubako iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa Los Angeles ikaba imaze kubaka amateka mu bijyanye no kwakira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro. Yafunguye amarembo bwa mbere tariki 17 Ukwakira 1990, aho yakira abantu basaga 20,000.

Ikaba yarashinzwe n’umushoramari witwa Philip Anschutz, binyuze muri Sosiyete yashinze muri Leta Zunze Ubumwe Za America yitwa ‘Anschutz Entertainment Group (AEG)’, ari na yo igenzura imikoreshereze y’iyi nyubako.

Crypto.com Arena ikaba yarahoze yitwa ‘Staples Center, kuva yashingwa mu mwaka wa 1990 ubwo yafungurwaga kugeza mu 2021 ari bwo yaje guhindurirwa izina yitwa Crypton.com Arena.

Iyi nyubako ikaba imaze kwakira itangwa ry’ibi birori bya Grammy inshuro zigera kuri esheshatu mu myaka itandukanye, ni ukuvuga mu mwaka wa 2000, 2003, 2018, 2021, 2023, na 2024. Kuri ubu ikaba igiye kongera kubyakira ku nshuro yayo ya karindwi.

Bikaba byamaze no gutangwazwa ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bya Grammy bizaba tariki 02 Gashyantare 2025.