Ibidanzwe wamenya  ku mugore ufite agahigo ko kugira ururimi rurerure ku Isi

Ibidanzwe wamenya ku mugore ufite agahigo ko kugira ururimi rurerure ku Isi

 Apr 6, 2025 - 14:23

Imwe mu nkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Amerika no hirya no hino ku Isi, ni iy’umugore ufite agahigo ko kuba ari we ufite ururimi rurerure cyane ku Isi, gusa ikintu gitangaje ni uburyo ajya arwifashisha mu gukora imirimo imwe n’imwe.

Ni umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Chanel Tapper w’imyaka 34 y’amavuko, kugeza ubu yanditswe mu gitabo cy’abantu bafite uduhigo tudafitwe n’undi uwo ari we wese ku Isi cya ‘Guiness World Records’.

Ni igitabo yagiyemo kuva mu mwaka wa 2010 ubwo byatahurwaga ko ari we muntu ufite ururimi rurerure ku Isi rufite uburebure bwa Cm 9.75, kugeza ubu akaba nta wundi muntu uraboneka wamuhiga.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Guiness World Records ku wa 31 Werurwe 2025, yavuze ko uru rurimi rwe hari ibintu rujya rumufasha harimo kuba yaterura igikombe cya Plastic, guterura ikiyiko ndetse ajya arwifashisha iyo arimo gukina umukino witwa ‘Jenga’, aho usanga abandi basunika utuntu tumeze nk’amabuye bakoresheje intoki, ariko we agakoresha ururimi.

Yavuze ko kandi  uru rurimi rwe ashobora kurukoza hejuru kuzuru, ndetse no munsi y’akananwa mu gihe bibaye ngombwa.

Chanel avuga ko buri gihe iyo ahuye n’abantu bakabona urwo rurimi rwe baratungurwa cyane, bakagira ubwoba bukabije. Gusa we avuga ko iyo ahuye n’abantu bikabagendekera gutyo biramushimisha cyane.

Ati “Mvugishije ukuri, nshimishwa cyane n’iyo mpuye n’abantu bakabona ururimi rwanjye bagasakuza. Mu by’ukuri nkunda kubona abantu bari gusakuza batangaye cyangwa se babonye ikintu bakagira ubwoba.”

Yavuze ko ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko, yajyaga akanga abantu ubwo yabaga arusohoye bakagwa mu kantu batunguwe n’uburebure bwarwo. Nyuma nibwo amashusho y’ururimi rwe yageze kuri YouTube atangira kwamamara gutyo.

Mu 2010 nibwo Guiness World Records yamutumiye i Los Angeles kugira ngo bapime uburebure bwarwo hanyuma barebe ko nta wundi waba ufite nk’urwe cyangwa se rwisumbuyeho. Icyo gihe yahahuriye n’abandi bantu babiri nabo bari bagiye gupima, gusa abo bose yarabatsinze birangira ari we wegukanye ako gahigo.

Chanel yahishuye ko aka gahigo kamuzaniye n’andi mahirwe menshi atari yiteze, harimo kuba asigaye yamamariza ibigo bikomeye byo mu Butaliyani bihanga imideli.

Ururimi rwa Chanel rupima cm 9.75

Chanel yahishuye ko ururimi rwe rushobora guterura igikombe n'ikiyiko