Harry Kane ntakozwa ibyo kugaruka mu Bwongereza yakoreye amateka

Harry Kane ntakozwa ibyo kugaruka mu Bwongereza yakoreye amateka

 Oct 7, 2025 - 14:34

Rutahizamu w’ikipe ya Bayern Munich ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage, Harry Kane, yatangaje ko nubwo yagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Tottenham, adateganya kugaruka gukina mu Bwongereza, ahubwo yifuza kwigumira mu Budage.

Kane, ukomoka mu Bwongereza, yavuze ko yishimiye cyane uko ubuzima bwe n’umupira we byifashe muri Bayern Munich, kandi yiteguye kongera amasezerano kugira ngo akomeze kuba rutahizamu w'iyo kipe.

Uyu mukinnyi yageze muri Bayern Munich mu mpeshyi ya 2023 avuye muri Tottenham Hotspur, aho yari amaze imyaka igera ku icumi akina.

Iyi nkuru ishyize igitutu ku ikipe ya Tottenham Hotspur, bijyanye no kuba umutoza wayo Thomas Frank bivugwa ko yari afite icyifuzo cyo kugarura Kane kugira ngo akomeze kubaka ikipe ikomeye mu Bwongereza.

Nubwo bimeze bityo, amagambo ya Kane agaragaza neza ko yishimiye ubuzima bwe mu Budage kandi ko afite intego yo gufasha Bayern Munich kwegukana ibikombe byinshi mu gihe kiri imbere.

Harry Kane ntakozwa ibyo kugaruka mu Bwongereza yakoreye amateka