Abinyujije kuri Instagram ye, Harmonize yashyize umucyo kuri ayo amakuru, avuga ko nta kintu azi ku bijyanye n'ibyo Ibraah amaze iminsi avuga ku mbuga nkoranyambaga byuko yamusabye miliyari imwe.
Yagize ati:"Ndi hano kugira ngo nkemure ikibazo kijyanye n'umuvandimwe wanjye Chinga(Ibraah), mbere ya byose ndemera ko yanyoherereje ubutumwa ansaba kuva muri label akaba umuhanzi wigenga. Narabyemeye kandi mwifuriza ibyiza byose ndamubwira ngo yicarane n'abayobozi ba Konde Music barebe icyo gukora."
Yakomeje agira ati:"Amasezerano ye avuga ko niba ashaka kugenda agomba kugura uburenganzira bw'indirimbo yakoze, ndetse n'izo yakoranye nanjye, ku buryo ziba ize ubuziraherezo, zikamwinjiriza amafaranga, yishyuye amafaranga yavuzwe mu masezerano yasinyanye na Konde Music mu myaka ine ishize".
Harmonize kandi yakomoje ku bijyanye no kuba yarasabye Ibraah miliyari y'amashilingi ya Tanzania kugira ngo amwemerere kuva muri Konde Music.
Konde Boy yagize ati:"Sinzi uko byamugendekeye nyuma ngo aze kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko amfitiye umwenda wa miliyari imwe, ndemera ko nta mwenda andimo, ndetse sinshaka ko amafaranga yanjye azampindura umuntu mubi.
Ubu ni umuhanzi wigenga ndamwifuriza ibyiza byose, kandi niba hari ibitaramo, ababitegura bajye bamuhamagara kugira ngo abone amaramuko kandi afashe umuryango we".
Si ibyo gusa kandi, kuko yanakomoje ku bijyanye no kuba atarigeze yitaba BASATA, avuga ko yabihariye abamuhagarariye.
Yagize ati:"Ariko na none ku bijyanye na BASATA, narahamagawe nsaba ubuyobozi bwanjye kumpagararira. Nifuzaga kumenya ikibazo icyo ari cyo kuko ntari niteze ko ikiganiro cyanjye na Chinga kizagera muri BASATA. Icyakora, hari ibyo abayobozi ba BASATA bambwiye ntahita ntangaza ubu.
Yongeyeho ati:"Namwemereye kujya gukora umuziki ku giti cye kandi muzamushyigikire. Naho ku bijyanye n'amagambo yavuze, birababaje kandi ntabwo ari uko ntazi ko abantu bamwe bashobora kwizera ko ari ukuri ariko nta kundi nabigenza kuko niba umwana arambuye ukuboko, ntushobora kuguca."
Harmonize yashoje agira ati:"Mbere na mbere nabihariye Imana, icya kabiri naramubabariye kandi ikirenze ibyo ndamusengera. Sinkeneye imbabazi ze, ahubwo we niba abona ari ngombwa kunsaba imbabazi, ni byiza. Niba abona bidakenewe, na byo ni byiza."
Ibyo abivuze nyuma y'uko ku munsi w'ejo ari bwo Inama y'Igihugu y'Ubuhanzi muri Tanzania, BASATA yari yabahamagaje bombi ku nshuro ya kabiri ngo baganire ku kibazo bafitanye.
Harmonize yateye utwatsi ibyo kuba yarasabye Ibraah miliyari y'amashilingi ya Tanzania kugira ngo abashe kuva muri Konde Music

Ibraah yari aherutse kugeza ikibazo cye muri BASATA avuga ko Harmonize yanze kumurekura atamuhaye miliyari y'amashilingi ya Tanzania
Harmonize yavuze ko nta cyo afite cyo gusabira imbabazi, ahubwo ko Ibraah agomba kuzisaba niba yumva bikwiye
