Harmonize yashimagije Diamond Platnumz

Harmonize yashimagije Diamond Platnumz

 Feb 26, 2025 - 16:21

Harmonize yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira amashusho ku Instagram ye ashimagiza Diamond Platnumz kuba afite imodoka nziza.

Harmonize, wagaragaye ejo akora siporo aherekejwe na convoy y’imodoka zihenze, uyumunsi yerekanye imodoka eshatu zihenze za Diamond zamaze kugera muri Zanzibar, aho uyu mugabo wahoze ari shebuja yitabiriye ibirori bya Trace Awards.

Harmonize yatangajwe n’uburyo izo modoka zageze mu birwa , maze akurira ingofero Diamond, avuga ko yamuteye umuhate wo kwiga ibijyanye na showbiz yongeraho ko n’urukundo rwinshi ategereje rwose guhura na Diamond Platnumz uyu munsi

Ibi byatumye benshi bongera gutekereza ko iyi ishobora kuba intangiriro nshya y’ubushuti kuri aba bahanzi bombi bahoze bakora muri WCB.