Umukinnyi wa filime wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, Gerardo Taracena, ukomoka muri Mexico, yitabye Imana afite imyaka 55 y’amavuko, inkuru yakomeje gutungura no kubabaza abakunzi ba sinema hirya no hino ku Isi.
Urupfu rwe rwemejwe ku wa 31 Mutarama 2026 n’Ishyirahamwe ry’Igihugu ry’Abakinnyi ba Filime muri Mexico (ANDA), ryasohoye itangazo rigaragaza akababaro kenshi batewe no kubura uyu mukinnyi wari ufite izina rikomeye mu ruganda rwa sinema.
Nta makuru arambuye yerekeye icyateye urupfu rwe yatangajwe kugeza ubu.
Gerardo Taracena yari umwe mu bakinnyi ba filime bake bo muri Mexico babashije kwambuka imbibi, bakubaka umwuga wubakiye ku mpano n’ubwitange. Yagaragaye muri filime zakunzwe ku rwego rw’Isi zirimo Apocalypto, Man on Fire, The Mexican, na Sin Nombre, aho yagaragaje ubuhanga bwihariye bwatumye yemerwa n’abarebera filime benshi.
Uyu mukinnyi kandi yiyegereje cyane urubyiruko n’abakunda amashusho yo kuri murandasi binyuze mu ruhererekane rwa Netflix ruzwi cyane Narcos: Mexico, aho yongeye kwerekana ko ashoboye guhuza sinema gakondo n’imiyoboro mishya ya digitale.
Taracena azahora yibukwa cyane kubera uruhare rwe nka “Middle Eye” muri filime Apocalypto, uruhare rwatumye amenyekana ku Isi hose.
Urupfu rwe rusize icyuho gikomeye mu ruganda rwa sinema, cyane cyane ku bakunzi b’inkuru n’amateka yanditswe n’abakinnyi b’Abanya-Mexico bagize uruhare mu guteza imbere sinema mpuzamahanga.
