Gen. Muhoozi yasubije icyifuzo cya Azawi

Gen. Muhoozi yasubije icyifuzo cya Azawi

 Apr 26, 2025 - 12:06

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko nyuma kubaka stade ya Hoima, bazatangira umushinga wo kubaka Arena ahazwi nko kuri Lugogo Cricket Oval, ikazaba yitwa Lugogo Arena.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Gen. Muhoozi yavuze ko iyi Arena izubakwa na Kompanyi yo muri Turukiya, ndetse ko mu gihe cya vuba azajya gusura inshuti nyinshi bafiteyo.

Ibi Gen. Muhoozi abitangaje mu gihe mu minsi ishize ubwo Azawi yazaga mu Rwanda mu gitaramo cya John Legend aherutse kuhakorera, yanditse ubutumwa asaba ko muri Uganda nabo bakwiye kubakirwa inzu y'imyidagaduro nka Arena.

Imirimo yo kubaka iyi Stade ya Hoima yatangiye muri Kanama 2024, bikaba byitezwe ko izuzura mu Ukuboza 2025, aho izajya yakira abantu bagera ku bihumbi 20,000, ikaba iri kubakwa mu mujyi wa Hoima uherereye mu Burengerazuba bwa Uganda.

Ntabwo Azawi ariwe muhanzi wo muri Afurika wenyine watanze iki cyifuzo, kuko na Diamond Platnumz ubwo yari mu birori byo gutanga Trace Awards biherutse kubera muri Zanzibar, yasabye ko muri Tanzania babubakira Arena ndetse nabo bijejwe ko bazayibubakira.

ImageGen. Muhoozi Kaineruga yatangaje ko bagiye kubaka Arena muri Uganda

Azawi ubwo yaherukaga mu Rwanda yasabye ko muri Uganda nabo babubakira Arena