Florida: Umubyeyi yibarutse umwana ufite ibiro byatangaje benshi 

Florida: Umubyeyi yibarutse umwana ufite ibiro byatangaje benshi 

 Sep 22, 2025 - 17:32

Umubyeyi witwa Daniella Hines w’imyaka 40 wo muri Leta ya Florida, yabyaye umwana w’umuhungu watangaje benshi nyuma yo kuvuka afite ibiro bikubye kabiri iby'abana basanzwe.

Ni umwana wavutse mu ntangiriro z'uku kwezi, afite pounds 13 na ounces 15 (hafi ibiro 6,3), bikubye hafi kabiri iby’uburemere bw’umwana usanzwe avukana.

Hines avuga ko yatunguwe cyane ubwo bamufashaga kubyara, maze akumva igitutu gikomeye ku mubiri we. 

Yagize ati:“Ndibuja nibazaga nti, ‘Ni iki barimo kumvanamo? Ni ibiki birimo kuba hano?’ Numvaga ari umwana munini cyane. Nibazaga nti, ‘Uyu ni umwana wa nde? Yavuye muri njye koko?"

Ibitaro byamwakiriye byasangije amafoto y’umwana ku mbuga nkoranyambaga, bimwita “igitangaza”, ndetse bivuga ko ashobora kuba ari we mwana munini kurusha abandi bose bahavukiye kugeza ubu.

Uyu muhungu witwa Annan yahise aba inkuru ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo uburemere bwe budasanzwe bwatangaje benshi.