FIFA yateye utwatsi ubujurire bw'u Bubiligi

FIFA yateye utwatsi ubujurire bw'u Bubiligi

 Jul 6, 2026 - 20:15

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA yanze ubujurire bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi bwari bugamije gutesha agaciro icyemezo cyemerera rutahizamu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, gukina umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi uza guhuza Amerika n’u Bubiligi.

Balogun yari yeretswe ikarita itukura mu mukino Amerika yatsinzemo Bosnia-Herzegovina ku wa Gatatu. Mu busanzwe, umukinnyi ubonye ikarita itukura ahita ahagarikwa umukino umwe ukurikiraho, bivuze ko yari gusiba uyu w'u Bubiligi.

Icyakora, Komite ya FIFA ishinzwe imyitwarire yatangaje ko hashingiwe ku ngingo ya 27 y’Amategeko ngengamyitwarire ya FIFA, ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gihano ryasubitswe, bituma Balogun yemererwa gukina umukino uza guhuza Amerika n’u Bubiligi.

Ni icyemezo cyari kibaye ku nshuro ya kabiri gusa mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aho umukinnyi uhawe ikarita itukura yemererwa gukina umukino ukurikiyeho, ndetse ni ubwa mbere bibaye kuva mu 1962. Mu makarita atukura 13 amaze gutangwa muri iri rushanwa, Balogun ni we wenyine udakurikije igihano yahawe.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi ryahise ryandikira FIFA risaba ko iki cyemezo gisubirwamo. Gusa, FIFA yanze ubu busabe ivuga ko iri shyirahamwe atari umwe mu birebwa n’urwo rubanza, bityo ko idafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe.

Icyemezo cyo kwemerera Balogun gukina nanone cyanenzwe  na UEFA, aho yavuze ko amategeko agena ko umukinnyi uhawe ikarita itukura ahita ahagarikwa umukino umwe adasaba ubusobanuro cyangwa ubundi busonerwe, bityo kuyahindura hagati mu irushanwa bidakwiriye.

UEFA yavuze ko yatunguwe n’icyo yise icyemezo kitigeze kibaho, kidasobanutse kandi kidafite ishingiro, ishimangira ko amategeko agomba kubahirizwa kimwe ku bakinnyi bose.

Balogun amaze gutsindira Amerika ibitego bitatu muri iri rushanwa, ndetse yagize uruhare mu gitego k’intsinzi muri buri mukino Amerika yatsinzemo mu mukino uheruka, ibintu bituma kuba yemerewe gukina n’u Bubiligi byateye impungenge kandi yakagombye gusiba uyu mukino.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien