Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ririmo gutegura impinduka zikomeye mu mategeko agenga iterwa rya penaliti mu mukino hagati, aho itegeko rishya ritegerejwe kwemezwa rizaba rivuga ko igitego cyose cyaturuka ku mupira watsinzwe nyuma y'uko umuzamu yakuyemo penariti (rebound) kizajya kiba atari cyo.
bi bivuze ko igihe umunyezamu arinze penariti neza, ku mukinnyi wayiteye bizaba birangiye, kuko umupira uzajya uhita urengurwa bushya n’uumuzamu.
Umuyobozi mukuru w’abasifuzi ku rwego rw’Isi, Pierluigi Collina, yamaze kugaragaza ko ashyigikiye iryo tegeko rishya , avuga ko azorohereza abasifuzi mu mikorere yabo kandi agafasha kurengera abazamu, kenshi babaga bafite amahirwe make iyo mu gihe penariti iramutse igarutse mu kibuga.
Gusa haracyari urujijo ku mpira uzajya ugonga igiti cy’izamu cyangwa umutambiko nta munyezamu uwukozego, kuko ku ruhande rw’iri hame rishya hatarafatwa umwanzuro uzwi neza mu gihe bibaye gutyo.
Iri tegeko niriramuka ryemejwe n’akanama gashinzwe amategeko y’umupira w’amaguru ku Isi (IFAB), rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Ibi bikaba bisobanuye ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo cya nyuma gikinwe hakiriho amategeko asanzwe yemerera igitego cya penaliti giturutse kuri rebound.
FIFA igiye gushyira abazamu igorora

