Ese waba uzi impamvu imodoka zitwara abanyeshuri zisigwa irangi ry'umuhondo?

Ese waba uzi impamvu imodoka zitwara abanyeshuri zisigwa irangi ry'umuhondo?

 Jan 13, 2024 - 17:49

Mu bihugu byinshi bitandukanye hirya no hino ku isi, imodoka zijyana zikanavana abanyeshuri ku ishuri mu buryo bwa buri munsi, ziba zifite ibara ry'umuhondo. Ese wumva ari iyihe mpamvu izo modoka zisigwa irangi ry'umuhondo ko ari ko na hano mu Rwanda bimeze?

Ntabwo ari ibintu bitangaje uramutse usuye ibihugu bitandukanye ugasanga bisi y’ishuri(school bus) ifite ibara rimwe, ry'umuhondo. 

Icya mbere wamenya, ni uko iryo ibara rya bisi y’ishuri ryemejwe muri Mata 1939, rikemezwa n’inzobere mu burezi izwi ku izina rya Frank W. Cyr.

Icyo gihe, yavuze ko impamvu nyamukuru ari uko umuhondo ugaragara byoroshye no mu gihe cy'umwijima, avuga ko rero byafasha mu kurinda umutekano w’abanyeshuri nijoro cyangwa kumanywa, bakajya babasha gutandukanywa n’abandi mu buryo bworoshye, ndetse bigafasha no mu kubarinda impanuka.

Ibi kandi ngo byakozwe kuko izi modoka zishobora gutwara abanyeshuri mu gitondo cya kare, bityo ngo ibara ry’umuhondo kuko ryiranga, abanyeshuri bajya babasha kuzibona zikiri kure, kabone n’ubwo haba ari mu gihe k’ibihu.

Kindi kandi, ngo byari bigamije kongera umutekano w’abanyeshuri mu muhanda, kuko ngo abandi bashoferi babasha kubona izi modoka zikiri kure bigatuma bazibererekera zigatambuka nta nkomyi.
.