Ese koko watermelon yaba ibyibushya ikibuno?

Ese koko watermelon yaba ibyibushya ikibuno?

 Jun 29, 2026 - 08:09

Mu gihe abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko kurya watermelon bishobora gutuma ubunini bw’ikibuno byumwihariko ku bagore bwiyongera, ubushakashatsi ku mirire bugaragaza ko nta kimenyetso cya siyansi gihamya ayo makuru.

Watermelon ni rumwe mu mbuto zikundwa cyane mu gihe cy'impeshyi kubera uburyo iba irimo amazi menshi ndetse ikagira uburyohe, dore ko igizwe n'amazi agera ku kigero cya 92%.

Inzobere mu mirire, Lily Soutter avuga ko watermelon ari imbuto zifasha umubiri kubona amazi ahagije kandi ikungahaye ku ntungamubiri zirimo lycopene, Vitamine A, Vitamine C na potasiyumu. Izi ntungamubiri zifasha ubudahangarwa bw'umubiri, kurinda uturemangingo kwangirika no gufasha umutima gukora neza.

Nubwo hari abemeza ko watermelon ituma amabuno yiyongera cyane cyane abigitsina gore, nta bushakashatsi bwigeze bwerekana ko ifite ubushobozi bwo kongera ibinure ahantu runaka ku mubiri.

Abahanga bavuga ko nta funguro rishobora gutuma ibinure byiyongera ku mabuno gusa, kuko uko umubiri ubika ibinure biterwa n'imiterere y'umuntu, imisemburo ndetse n'imibereho ye.

Ahubwo ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko watermelon ishobora gufasha abantu bashaka kugabanya ibiro iyo isimbuye ibindi biribwa bifite kalori nyinshi. Abayiriye bavuze ko bumvaga bahaze igihe kirekire kandi ubushakashatsi bwerekanye ko hari ababonye igabanuka rito ku biro byabo.

Abahanga kandi basaba ko watermelon iribwa uko yakabaye aho kuyikoramo umutobe, kuko iba ikirimo intungamubiri nyinshi zituma umuntu ahaga kandi zigafasha igogora. Iyo ikozwemo umutobe, igice kinini cy’izo ntungamubiri kiratakara.

Muri rusange, watermelon ni imbuto nziza ku buzima kubera amazi menshi n'intungamubiri ziyirimo, ariko nta gihamya ya siyansi yerekana ko kurya watermelon yonyine byabyibushya amabuno nk'uko hari bamwe babivuga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien