Elon Musk avuga ko kuri we gukora cyane ari rwo rufunguzo rwa mbere rushobora gufungurira umuntu umuryango w'ubukire, kuko yizera ko amahirwe adashaka umuntu, ahubwo umuntu niwe ugomba gushaka amahirwe.
Uyu muherwe avuga ko umuntu ushaka kuba umutunzi akazana impinduka ku Isi, agomba gukora nibura amasaha 80 mu cyumweru nta kujenjeka.
Avuga ko udashora gukora amasaha 40 mu cyumweru nk'uko benshi babigenza ngo uzagere ku nzozi zawe wifuza, ahubwo kugira ngo bishoboke uba ugomba kuyakuba kabiri cyangwa ukanarenzaho bigushobokeye.
Elon Musk avuga ko kumara igihe kingana gutya bisaba ubwitange no kwihanganira uburibwe n'imvune ukuramo, ariko ngo kugira ngo ubone umusaruro ufatika ugomba kuba washoye igihe cyawe.
Kugeza ubu Elon Musk niwe ufatwa nk'umuherwe wa mbere ku Isi, aho abarirwa ko atunze akayabo ka miliyari 420 z'amadorari yinjiza avuye ku rubuga rwe rwa X n'uruganda rwe rwa Tesla rukora imodoka.
Elon Musk yagiriye inama yo kujya bakora amasaha 80 mu cyumweru
Elon Musk ahamya ko nta muntu wazana impinduka akora amasaha 40 mu cyumweru
