Eddy Kenzo ukomeje gutungurana azamuka mu ntera uko bwije n'uko bukeye, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru muri Uganda, yagarutse ku cyatumye agirirwa icyizere na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akemera kumugira umujyanama we mu bijyanye n'ubuhanzi.
Muri iki kiganiro Eddy Kenzo yavuze ko mu rugendo rwe rw'ubuzima yagiye yigomwa byinshi bishobora kumushora mu ngeso mbi, atamba ibitambo ari byo kuri ubu biri kumugarukira.
Yavuze ko usanga abantu benshi bahora bibaza uburyo we nk'umuhanzi yarongora Minisitiri, ariko bakirengagiza ibitambo yagiye atamba kugira ngo agere kuri urwo rwego, birimo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga, gutuka abantu no kwitakagiza.
Yakomeje avuga ko yagiye atwara ibintu bye buhoro buhoro, akagenda yiga ibintu bitandukanye, kugera ku rwego aho umuntu wese yumva ahahise he akamubonamo umuntu ufite ikerekezo. Ati "Abantu bagomba kureba ahahise hange, ariko bakareba n'aho maze kugera."
Kenzo yavuze ko yakoze ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo uruganda rw'ubuhanzi muri Uganda rugere kure harimo guhuriza hamwe abahanzi n'ubwo byari ibintu bitari byoroshye ariko yabishyizemo imbaraga nyinshi, ari nacyo ahamya adashidikanya ko ibyo ari byo byatumye Perezida Museveni amugirira icyizere akamugira umujyanama we, mu gihe bamwe bavuga ko yahawe uyu mwanya kuko akundana na Minisitiri Phiona Nyamutoro.
Ati "Ubwo twatangizaga ihuriro ry'abahanzi (UNMF) amatsinda menshi n'imiryango twari dufite byari biherereye i Kampala, ariko nanzuye ko kuyibarizwamo yose kuko twese turi Abagande.
"Nahuje abantu bacu kandi ndatekereza ari cyo kemeje Perezida."
