Dore impamvu nta mubu ubarizwa muri Iceland

Dore impamvu nta mubu ubarizwa muri Iceland

 Jul 23, 2025 - 17:05

Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku mpamvu zituma muri Iceland hataba umubu n'umwe, abashakashatsi bemeje ko imiterere yicyo gihugu by'umwihariko imihindagurikire y'ikirere ari yo mpamvu nyamukuru ituma hatabarizwa imibu.

Iceland ni igihugu kizwi cyane ku Isi kubera imiterere yacyo yihariye irimo imisozo yuzuye urubura, ibirunga byiza, gusa hari ikintu kiyongera kuri ibyo ni uko nta mubu n'umwe ubarizwa muri icyo gihugu.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n'inzobere mu mibereho y'udukoko, bwagaragaje ko imihindagurikire y'ubushyuhe n'ubukonje itera amagi y'imibu kutabasha gukura, by'umwihariko iyo hagize amagi arokoka umubu ntiwamara amasaha 2 utarapfa.

Kubera iyo mpamvu, muri iki gihugu ntihakoreshwa imiti yica imibu cyangwa se inzitiramibu, kuko imiterere kamere yicyo gihugu ntiyemerera imibu kubasha kubaho.

Iceland ikomeza kuba igihugu kidasanzwe atari ukubera ukubera ubwiza byayo gusa ahubwo no kubera ari cyo gihugu cyonyine utabonamo umubu.

Muri Iceland nta mubu n'umwe uhabarizwa