Trump yatangaje ibi uyu munsi ubwo yari mu ndege ya Perezida, Air Force One, aho yavuze ko nubwo akomeje kugira amajwi menshi mu matora y’ibitekerezo, ariko amategeko amubuza kongera kwiyamamaza.
Yagize ati:“Ndakora neza cyane mu matora y’ibitekerezo, ariko kubera ibivugwa, nemera ko ntashobora kwiyamamariza manda ya gatatu. Tuzareba uko bizagenda… Birababaje cyane."
Iyi mvugo ije mu gihe Trump n’abamushyigikiye bakunze kugaragaza ko bashobora kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2028, ibintu byateje impaka n’impungenge mu batavuga rumwe na we, mu gihe abakunzi be babifata nk’icyizere gishya.
Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika riteganya ko Perezida ayobora manda ebyiri gusa.
Trump yatangiye manda ye ya kabiri ku wa 20 Mutarama 2025, bivuze ko amategeko amubuza kongera kwiyamamaza nyuma yo kurangiza iyi manda.
Binyuze muri ayo magambo ye, Trump asa n’uwashyize iherezo ku ntekerezo zari zimaze iminsi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, zigaragaza ko ashobora gushaka inzira yo kongera kwiyamamaza nyuma ya 2028.
Trump yakuriye inzira ku murima abifuzaga ko yakongera kwiyamamaza
