Donald Trump yahamijwe ibyo yaregwaga byose

Donald Trump yahamijwe ibyo yaregwaga byose

 May 31, 2024 - 00:10

Nyuma y'igihe uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ahangaye n'ibirego bitandukanye birimo kuba yaratanze ruswa ngo ahishire amabi yakoze, uburiganya, urugomo n'ibindi, ubu ari mu mazi abira kuko urukiko rwamuhamije ibyo byaha n'ibindi byinshi yashinjwaga.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane, uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump yahamijwe ibyaha 34 n’abacamanza mu rubanza rwe yashinjeagamo gutanga ruswa apfukirana ibyaha bye, i New York, icyemezo gikomeye kikaba cyatumye aba uwahoze ari perezida wa mbere mu mateka y’Amerika wahamwe n’icyaha.

Inteko y’abacamanza igizwe n’abaturage 12 ba Manhattan, yasanze Trump yarahimbye inyandiko z’ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko kugira ngo yishyure amadorari 130,000 umukinnyikazi wa filime z’urukozasoni witwa Stormy Daniels mbere y’amatora yo mu 2016. Basanze ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga, nyuma y’umunsi wa kabiri basuzuma ibyo aregwa.

Trump ari mu mazi abira nyuma yo guhamwa n'ibyaha byose amaze iminsi aregwa 

Uyu mugabo wiyamamariza guhagararira ishyaka rya Republicans mu matora ya perezida kandi yahamwe n’icyaha cy’urugom, byose bishobora kugira ingaruka kuri kandidatire ye.

Abacamanza bemeranyije n’abashinjacyaha ko Trump yavuze umugambi wo gukoresha sheki mpimbano ndetse n’inyandiko zijyanye nayo mu rwego rwo kubuza abatora kumenya ko akekwaho kuryama na Daniels. Abashinjacyaha bo mu biro by’umushinjacyaha bw’akarere muri Manhattan, barimo Alvin Bragg, bavuze ko ubwo bugambanyi bwakomeje no mu kwiyamamaza kwe mu 2016 ndetse bikanakomeza kugeza mu mwaka wa mbere muri White House. Icyakora, Trump yamwe ahakana ibyo kuryamana na Daniels ndetse n’ibindi byaha byose.

Umucamanza Juan Merchan, yashyizeho ko itariki yo gukatirwa ari iya 11 Nyakanga, habura iminsi ine gusa ngo inama rusange ya aba-Republicans iterane, aho Trump azatorwa agomba gutorerwa nk’umukandida uzahagararira ishyaka.

Biteganyijwe ko Donald Trump ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amadolari 5,000 kuri buri kirego, ariko Merchan afite ubushishozi bwo gutanga igihano ashaka, ndetse ashobora kugabanya igihano akamuca gusa ihazabu, gufungishwa ijisho, gufungirwa mu rugo cyangwa ubundi buryo.