Mu kiganiro aherutse kugirana na tereviziyo yo muri Amerika yitwa Fox5NY, Diamond yavuze ko ubwo yashakaga gukorana indirimbo na Derulo, yamwandikiye ubutumwa kuri Instagram amusaba kolabo, ariko uyu muhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga ahitamo ko bahera kuri Komasava.
Yagize ati:“Namwandikiye ubutumwa musaba ko twakorana indirimbo. Mu gusubiza, yatangaje ko yakunze cyane Komasava kandi yifuza ko dukorana Remix yayo aho gukora indi nshya."
Ibi byashimangiye uburyo indirimbo Komasava yageze kure mu ruhando mpuzamahanga, ndetse ikanashimwa n’abahanzi bakomeye nka Jason Derulo, usanzwe azwi mu ndirimbo zakunzwe nka Swalla, Savage Love, n’izindi.
Diamond Platnumz, uherutse no gutangaza ko ari we muhanzi wenyine ukora umuziki w’ubwoko bwose muri Afurika, arimo kongera imbaraga mu gusatira isoko mpuzamahanga binyuze mu bufatanye n’ibyamamare byo hanze.
Jason Derulo ni we wasabye Diamond Platnumz ko basubiranmo Komasava
Diamond Platnumz we yifuzaga gukorana indirimbo nshya na Jason Derulo

