Mu butumwa bwe, Diamond yanditse ati:"Twaganiriye neza na Mbosso ku buryo twatangira gucunga neza ibihangano bye kandi twarangije ibiganiro byacu neza. Nyamuneka mwirengagize inkuru zose zivugwa kuri iki kibazo cya Mbosso kugeza igihe njye ubwanjye na Mbosso tuzabibatangariza.
Ubu butumwa bwongereye ikizere mu bafana bari bahangayikishijwe n’ejo hazaza ha Mbosso muri WCB Wasafi, aho bategerezanyije amatsiko itangazo rizatangwa Diamond Platnumz na Mbosso kugirango bamenye ukuri nyako.
