Davis D yanyomoje Khalfan wavuze ko ari we wamwise 'Shine Boy'

Davis D yanyomoje Khalfan wavuze ko ari we wamwise 'Shine Boy'

 Sep 21, 2024 - 11:36

Umuhanzi Icyishaka David uzwi mu muziki Nyarwanda nka Davis D yanyomoje Khalfan wavuze ko ari we wamwise izina 'Shine Boy', nyamara Davis D we agaragaza ko bahuye asanzwe aryitwa.

Niba ujya ukunda kumva ibihangano bya Davis D, uzakunda kumvamo izina 'Shine Boy' benshi bamaze kumumenyeraho nk'izina ry'akabyiniro, nubwo benshi batazi inkomoko yaryo.

Mu minsi ishize mu kiganiro Khalfan yagiranye n'ikinyamamuru Inyarwanda, yahishuye ko ari we wise Davis D iri zina rya 'Shine Boy' kuko ryahoze ari irye.

Yavuze ko yajyaga avuga ati "Uwakongeraho Shine Boy ku mazina yange", ariko Davis D aza kurikunda amusaba ko yarimuha, undi nawe ararimwihera.

Icyakora ibi ntabivugaho rumwe na Davis D kuko we ahamya ko iri zina atari Khalfan warimuhaye.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy kuri uyu wa kane, yavuze ko iri zina atari Khalifan warimuhaye kuko bahuye asanzwe arifite.

Yavuze ko Khalifan ashobora kuba yaritiranyije ibintu kuko bahuye mu 2017 kandi bahuye iri zina arifite ndetse n'ikimenyimenyi yarikoresheje mu ndirimbo 'Biryogo' yagiye hanze mu 2015.

Ati "Khalifan ndumva twarahuye muri 2017, ariko ririya zina naryiswe mu 2015... Ahubwo we kuvuga 'Shine Boy' byaramunaniraga akavuga 'Shana Boy', ndakeka ari ibyo yitiranyije buriya."