Davido yavuze ibyiyumviro afite nk'umubyeyi wabyaye impanga

Davido yavuze ibyiyumviro afite nk'umubyeyi wabyaye impanga

 Apr 4, 2024 - 15:57

Umuhanzi Davido yavuze uko impanga ze ziri gukura, ndetse ahishura n'ibyiyumviro afite nk'umugabo uri kurera impanga muri ibi bihe, ari nako yagarutse no kumishinga mishya afitanye na Chris Brown.

Amazina yiswe n'ababyeyi ni David Adedeji Adeleke amazina y'ubuhanzi akaba Davido, umwe mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bakaba banahagaze neza mu muziki w'icyo gihugu n'uw'Isi muri rusange. Uyu mugabo uheruka kwibaruka impanga mu Ukwakira mu mwaka washize, yatangaje ko abana be bameze neza, kandi ko batajya barira nk'uko abantu babitekereza, kuko ngo baritonda.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Billboard, yatangaje ko abantu bamubwiraga ko kurere impanga ari ibintu bigoranye cyane, nyamara ngo ntabwo bigoranye, ahubwo ngo byabaye ikinyuranyo cy'ibyo bamubwiraga. Agashimangira ko afite ibyiyumviro by'agahebuzo atigeze agira mu buzima bwe kubera izo mpanga.

Davido aremeza ko nyuma yo kwibaruka impanga yagize umunezero usengereye

Mu magambo y'umuririmbyi wa 'Unavailable' ati " Ndabyibuka tukimara kabyara, buri muntu wese yarampamagaraga akabwira ati 'gukuza impanga ni ibintu bigoranye'. Ariko, impanga ni umugisha, kandi ntabwo barira ndetse baritonda, kandi barakura vuba cyane. Ni umugisha kandi nshimira Imana mu by'ukuri kuri buri kimwe."

Davido n'umugore we Chioma, bakaba baribarutse impanga nyuma y'uko bari bapfushije imfura yabo mu mpera za 2022. hagati aho, muri icyo kiganiro akaba yaranatangaje ko afitanye indi ndirimbo na Chris Brown inshuti ye y'akadasohoka, aho yemeje ko bafitanye indirimbo zigera kuri 20 zitari zasohoka ariko ashimangira ko bafitanye imishinga ikomeye.

 Davido aravuga ko abana be bari gukura neza kandi batajya barira