Davido azifatanya n’abandi bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo French Montana, Douaa Lahyaoui, Says’z, na Lartiste, bazasusurutsa abafana b’umupira w’amaguru n’abakunzi b’umuziki muri ibyo birori bikomeye.
Ibirori byo gufungura AFCON 2025 bizabera mu kibuga cy’imyidagaduro cya Olm Souissi, giherereye mu mujyi wa Rabat muri Maroc, ku wa Gatandatu, mbere y’umukino wa mbere w’iri rushanwa.
Abafana bazabyitabira bagomba kuba bafite ikarita y’umufana (Fan ID) ndetse n’itike y’umukino.
Si ubwa mbere Davido agaragaye mu bikorwa bikomeye nk’ibi, kuko yigeze gutaramira mu birori byo gufungura AFCON 2017, anagaragara mu gikorwa cyo gutormbora uko amakipe azahura mu gikombe cy’Isi cya FIFA 2022 cyabereye i Doha, ndetse no mu bihembo bya PFA 2023.
Imikino ya nyuma ya AFCON 2025 izatangira ku mugaragaro ku wa Gatandatu, hakinwa umukino wo gufungura uzahuza Maroc, igihugu cyakiriye irushanwa, na Comoros, umukino uzabera kuri Stade Prince Moulay Abdallah i Rabat.
AFCON 2025 itegerejweho guhuriza hamwe amakipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ibirori by’imyidagaduro bizatuma iri rushanwa rirushaho kuryohera abazaba baryitabiriye.
Davido ayoboye abahanzi bazatarama mu birori byo gutangira AFCON 2025

