Alex Muyoboke yavuze ko Tom Close ari umunyabigwi ugihagaze ndetse yibutsa abantu ko ari we watanze umurongo ngenderwaho mu bahanzi, aho ariwe wakoranye indirimbo n’abanyamahanga bwa mbere nka Sean Kingston, General Ozzy, Radio & Weasal, Big Fizzo n’abandi.
David Bayingana we yavuze ko ikigira Tom Close udasanzwe kurushaho ari uko abasha guhuza imyuga ibiri, uw’ubuganga n’umuziki isaba ubuhanga n'ubwitonzi budasanzwe.
Ibi bije nyuma y’amagambo yavuzwe n’umunyamakuru wa Siporo Roben Ngabo, wavuze ko Tom Close ariwe muhanzi wakabirijwe cyane mu Rwanda.
Ibi Ngabo Roben yabitangarije mu kiganiro 'One in One' kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa 'Narababwiye Tv', aho yashimangiye ko Tom Close nta bintu bidasanzwe yakoze mu muziki ndetse ko nta ndirimbo nziza yakoze.
Yavuze ko uko gukabirizwa cyane ahanini byatewe n'uko ari umuntu ufite ikinyabupfura kandi ufitiye akamaro igihugu, ariko ko abishatse no guhanga yabireka.
Ati "Niwe muhanzi wakabirijwe cyane mu mateka y'umuziki w'u Rwanda. Yarakabiriwe Tom Close yabeshye abantu. Tom Close yatwaye Guma Guma abantu batera amabuye induru ziravuga, ariko si ikibazo cy'uko yaba yarayitwaye...
"Tom Close usubiramo indirimbo yakoze muri 2008 ukumva ntabwo zari nziza. Abantu bazikinaga bonyine abantu bakazumva bakazikunda, ariko ntabwo zari indirimbo nziza."
Bimwe mu byo Alex Muyoboke yagaragaje ko Tom Close yakoze mu muziki nyarwanda:
Yagaragaje ko Tom Close yakoranye indirimbo n'Abanyamahanga batandukanye barimo Sean Kingston, General Ozzy, Radio & Weasal, Big Fizzo na Professor Jay
Yagaragaje ko kandi yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi Mpuzamahanga nka Shaggy ndetse yegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS)
Yegukanye kandi igihembo cya Salax Award ku nshuro ya mbere nk'umuhanzi mwiza w'umwaka mu 2008, yongera kukegukana mu 2009, 2010 na 2011.
Si ibyo gusa kuko yagiye anegukanamo ibihembo birimo icy'indirimbo ifite amashusho meza, umuhanzi mwiza mu njyana ya R&B ndetse n'indirimbo nziza y'umwaka.
Tom Close niwe wakoze wamuritse album bwa mbere mu Rwanda, abimburira abandi na bo batangira gukora izabo.
Tom Close niwe watinyuye abahanzi barimo Meddy, The Ben, King James n'abandi.
Mu mwaka wa 2010, 2017 na 2024, ni umwe mubanzi bifashishijwe mu kuzenguruka igihugu bamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.
Tom close yahinduye byinshi byatumye uyu muziki nyarwanda uri mu buryo bugezweho ukundwa, yakoze byinshi byafashije impano gutinyuka bagakora umuziki mwiza kuko yaberetse ko byose bishoboka.
