Cristiano Ronaldo agiye guhemberwa ibigwi bye

Cristiano Ronaldo agiye guhemberwa ibigwi bye

 Aug 28, 2024 - 13:25

Cristiano Ronaldo agiye kongera guhemberwa ibigwi bye mu irushanwa rya UEFA champions league, iki gihembo agiye kugihabwa nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y'iri rushanwa.

Kuri uyu wa kane, Cristiano Ronaldo azahabwa igihembo cy’icyubahiro muri tombora ya Champions League izabera I Monaco, azahabwa iki gihembo nk’umukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka ya Champions League, nk’uko UEFA yabitangaje kuri uyu wa kabiri.

Cristiano Ronaldo amaze gutsinda ibitego 140 mu mikino 183 muri iri rushanwa rikunzwe cyane ku mugabane w’Uburayi, uyu rutahizamu w’imyaka 39 arusha mukeba we ukomeye, Lionel Messi, ibitego 11 na Robert Lewandowski ibitego 46.

CR7 yatwaye igikombe cya Champions League inshuro eshanu, harimo icyo yatwaranye na Manchester United mu 2008 ndetse anagitwara inshuro enye akinira Real Madrid (2014, 2016, 2017, 2018).

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, Aleksander Ceferin, yashimiye Ronaldo agira ati: “Kuba uri umukinnyi ntagerereranywa muri iri rushanwa ntawabishidikanyaho kuko umusaruro wagize mu myaka irenga makumyabiri ni ntagerereranywa, wagize uruhare mu kuzamura no guteza imbere iri rushanwa bityo rero ukwiye gushimirwa”.