Chris Brown agiye gukora ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Chris Brown agiye gukora ibitaramo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

 Mar 28, 2025 - 20:05

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yatangaje ko agiye gukora tour idasanzwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 amaze mu muziki yise 'Breezy Bowl XX', ibitaramo azafanshwamo na Summer Walker ndetse na Bryson Tiller.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Breezy yasangije ayo makuru abafana be, aho yagaragaje ko ibyo bitaramo bizatangirira mu Burayi ku ya 8 Kamena 2025 bikazasorezwa muri Amerika y'Amajyaruguru ku ya 20 Nzeri 2025, ari na ho umuhanzi Summer Walker zamufasha.

Chris Brown agiye gukora ibitaramo byizihiza isabukuru y'imyaka 20 amaze mu muziki 

Chris Brown azaba yizihiza imyaka 20 kuva yatangira gutanga ibyishimo muri 2005 hamwe n'indirimbo ze zitandukanye zagiye zigarurira imitima ya benshi ku isi.

Ibitaramo bizatangirira i Burayi bisorezwe muri Amerika 

Abinyujije kuri Instagram ye, Chris Brown yagize ati: "Tour ya Breezy Bowl ni iyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya CB. Nshimishijwe cyane no kubitangariza abafana banjye ndetse n'isi yose. Mfite amashyushyu yo kubona amasura yanyu yishimye (amatariki mashya ku mijyi itari kuri uru rutonde izatangazwa vuba).”