Chike yahishuye impamvu yikundira abagore bamuruta

Chike yahishuye impamvu yikundira abagore bamuruta

 Dec 17, 2023 - 09:31

Umuhanzi Chike avuga ko ngo yikundira abagore bamuruta kuko abagore benshi babasha kumvikana iyo bigiye hejuru mu myaka.

Umuhanzi Chike wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka 'Running to you' yakoranye na Simi, yatangaje ko yikundira gukundana n'abagore bamuruta kuko aribo babasha kumvikana neza.

Ubwo yari yaganiraga na NAY muri Unpack Podcast, Chike yagize ati:''Abenshi ntabwo bumvikana neza. Igihe ubona umugore ubasha kumvikana neza, baba bigiye hejuru mu myaka. Ntabwo ari umukobwa w'imyaka 23.

''Ibaze ndi kugendana n'umuntu w'imyaka 23, ni iki agiye gukemura? Ni iki araza kumva? Ashaka gufata amafoto gusa ubundi akajya kuri Instagram akabwira buri umwe ko mukundana. Ni iki waba uri gukura kuri uwo muntu?

''Reka tuvugishe ukuri, ushobora kubona umukobwa ukiri muto ukuze mu mutwe ariko ni bacye cyane. Ariko ubabona benshi mu bagore bakuze.

''Ubwo rero mbere y'uko ubona ko umusore ari gukundana n'umugore umuruta ukibaza ibiri kujya mbere. Imamvu nuko nk'umusore iyo uri kugana aho wifuza amahore ku rwego runaka, uwayaguha ni umugore mukuru gusa. 

 ''Babiri duheruka gukundana bose barandutaga. Nta mukobwa ukiri muto wavuga ko ndi kumutereta. 

''Icyo mvuga, wenda ndabasuhuza. Ni ibyo. Ntabwo byarenga aho kuko mba nzi aho bigana. Intumbero zacu ntabwo aba ari zimwe.''

Chike kandi yakomeje avuga ko atajya atakaza amafaranga ku bakobwa cyangwa abagore kugira ngo gusa abe ari kumwe nabo, ndeste avuga ko guhitamo nabi umukuni byatuma ahomba ibintu byose. 

Ati:''Niba hari uwo ndi kuvugisha ntabwo nzanamo amafaranga. Ntabwo ibyo mbyitaho. Ndi kuvugisha ukuri pe.

''Akenshi mba numva ndi ngenyine, ariko ntabwo nishyura ngo mbone ibyishimo. Urabyumva? Ntabwo ntakaza amafaranga ku mugore ngo nuko nshaka ko aba ari kumwe nange.

''Icyo nzi ubu, nuko ikintu cyatuma mpomba buri kimwe ni uwo mpitamo ngo ambere umukunzi. Ndabizi.''

Chike w'imyaka 30 ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bazwiho kugorora ijwi, akaba ayaramenyekanye henshi muri Africa abikesha indirimbo Running to you yakoranye na Simi mu 2020.

Gusa uyu musore yagiye akora n'izindi ndirimbo zakunzwe nka  If you no love, Hard to love, Beautiful people n'izindi.

Umwaka wa 2020 wabaye uw'umugisha kuri Chike kuko aribwo yamamaye