Mu gihe hari ubwo wumvaga ku mbuga nkoranyambaga havugwa akantu k'ihangana mu muziki hagati ya Bwiza na Alyn Sano ndetse n'abafana ubwabo ugasanga bahora babagereranya, byose byashyizweho akadomo.
Ibi byavugwaga n'abantu bibaza impamvu mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda barimo Bwiza, Alyn Sano, Marina, Ariel Wayz, Knowless n'abandi nta na rimwe haragira abakorana indirimbo, bagaherako bavuga ko haba harimo ihangana hagati yabo.
Mu gihe abantu bari bakiri mu rujijo bibaza kuri icyo kibazo, Bwiza na Alyn Sano bo baje kugaragaza ko kuba badakorana indirimbo bidasonuye ko badashyigikiranye nk'uko bikunze kuvugwa.
Aba bombi baje gutungurana, bashyira hanze amashusho bari kumwe babyina indirimbo nshya ya Alyn Sano yitwa 'Head', bishimangira ko aba bakobwa nta kibazo bafitanye kandi ko n'indirimbo bashobora kuyikorana mu gihe babyemeranyijweho.
Ni ibintu byishimiwe n'abantu benshi babinyujije mu bitekerezo bigera kuri 231 bimaze gutangwa n'abantu kuri konti ya Instagram ya Alyn Sano, bagaragaza ko bishimiye kubona aba bakobwa bombi bashyigikiranye.
Alex Muyoboke ukunze kugaragaza ko adashyigikiye na gato amatiku ahora avugwa mu myidagaduro Nyarwanda ahubwo aba ashaka ko abahanzi bose bashyigikirana, ni umwe mu bagaragaje ko bakozwe ku mutima n'aba bakobwa.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye yagize ati "Ibi nibyo nshaka muri uyu mukino (mu myidagaduro), murakoze bakobwa beza."
Umuhanzikazi Shanel nawe ntiyatanzwe kugaragaza ko yishimiye ubu bufatanye, mu butumwa yanyujije kuri X, agira ati "Abamikazi".
