Umuhanzi Dany Nanone yongeye gutsindwa mu rubanza yarezwemo na Busandi Moreen wamushinjaga ko babyaranye undi mwana wa Kabiri ariko akamwihakana ntagire n'ikintu na kimwe amufasha.
Muri dosiye Moreen yatanze mu rukiko rwa Kicukiro, yavuze ko Ntakirutimana Dany uzwi ku nka Dany Nanone, babyaranye umwana ku wa 29 Mata 2023, nyamara ngo guhera icyo gihe, iyo agize icyo amusaba amutera utwatsi akirwariza, bityo akaba yarasabaga urukiko ko rwakemeza ko umwana ari uwe ndetse akajya amuha ibihumbi 200 buri kwezi y'indezo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Kanama 2024, nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwasomye imyanzuro y'urubanza, aho urega n'uregwa nta n'umwe witabiriye isomwa ry'urubanza.
Urukiko rwanzuye ko Ntakirutimana Dany yabyaranye na Busandi Moreen ndetse umwana akaba agomba kwandikwa mu bitabo by'irangamimerere.
Rwemeje ko kandi Ntakirutimana Dany agomba kugenera Busandi Moreen ibihumbi 80 bya buri kwezi byo kumufasha kurera umwana, akajya amugenera ubwisungane mu kwivuza ndetse no gufatanya kumurihira ishuri n'ibindi byose byerekeranye na ryo.
Urukiko rwategetse Ntakirutimana Dany kwishyura Moreen ibihumbi 210 yatanze mu bikorwa byo gutanga ikirego, kandi akayatanga urubanza rugisozwa, atayatanga agakurwa mu mitungo ye hakoreshejwe ingufu za Leta.
Ntakirutimana Dany, akaba ashobora kujurira bitarenze iminsi 30 uhereye none tariki ya 09 Kanama 2024.
Ntabwo ari ubwa mbere Moreen na Dany Nanone bahuriye mu rukiko, dore ko muri Nyakanga 2023 nabwo hasojwe urubanza uyu mugore yaregagamo uyu muhanzi ko atamuhaye indezo y'umwana babyaranye kuri ubu ufite imyaka 11.