Umuhanzi wo muri Nigeria Burna Boy yarwaniriye Davido ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yuko umuhanzi Dammy Krane ashyizeho ubutumwa bumushinja kugira uruhare mu rupfu rw'inshuti ye magara,Tagbo.
Mu nyandiko yashize kuri konti ye X Dammy yatangaje ko abizi neza ko Davido yagize uruhare mu rupfu rwa Tagbo muri 2017.
Burna Boy akibibona, yagaragaje ko atabyishimiye agira icyo avuga kuri iyi nyandiko, aho yasabye Dammy kuyisiba vuba bishoboka cyangwa bagacana umubano.
Burna Boy yavuze ko abantu bose bazi uko gereza imera, avuga ko atari byiza kurwana inkundura ngo woherezeyo umuntu.
Ku rundi ruhande kandi, Burna Boy yatatswe n'abantu bakoresha urubuga rwa X bamusaba ko nawe yafatira urugero kuri mugenzi we Davido agatangira gutegura uko yakora ubukwe.
Umwe mu bakoresha uru rubuga yamwibukije ko ubu nawe amaze gukura ko akwiye kwikuramo ko akiri muto, nawe agashinga umuryango.
Ati "Burna Boy ugomba gutangira gutegura ahazaza hawe witegura kurongora ugatangira umuryango wawe. OBO yamaze gutanga urugero. Ubu ufite imyaka 33, ugomba kumva ko utakiri muto."
Burna Boy mu gusubiza yavuze ko ubukwe bwa Davido atari urugero rwiza yagenderaho ajya gukora ubukwe.
Ubwo Burna Boy aheruka kubazwa impamvu nta mwana afite yavuze ko yumva atiteguye kwita ku mwana we nk'uko ababyeyi be babimukorera, icyakora avuga ko umunsi azaba yiteguye azabyara.
