Burna Boy na Ayra Starr bari mu bahanzi bafashe neza Barack Obama

Burna Boy na Ayra Starr bari mu bahanzi bafashe neza Barack Obama

 Jul 21, 2023 - 02:35

Nkuko bisanzwe muri buri mpeshyi, uwahoze ari perezida wa America Barack Obama ashyira hanze urutonde rw'indirimbo akunda, kuri ubu urutonde rwasohotse ruriho abahanzi nka Burna Boy na Ayra Starr.

Kuri uyu wa 20 nyakanga 2023, Barack Obama wabaye perezida wa Leta zunze ubumwe za America, yashyize hanze urutonde rw'indirimbo 41 akunze muri iki gihe cy'impeshyi nkuko akunze kubikora.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaza ze, Barack Obama yagize ati "Nkuko mbikora buri mwaka, dore indirimbo nari ndimo kumva muri iki gihe cy'impeshyi. harimo indirimbo nshya ndetse n'izishaje."

Mu mwaka ushize wa 2022, abahanzi Burna Boy abikesha indirimbo ye "last last" ndetse n'indirimbo Rush ya Tems zagaragaye kuri uru rutonde rw'indirimbo Barack Obama yari akunze.

Uyu mwaka umuhanzi Burna Boy yongeye kugaragara kuri uru rutonde abikesha indirimbo ye sitting on the top ndetse na Ayra Starr agaragaraho mu ndirimbo Stability.