Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya RUA Rwanda, Bull Dogg yavuze ko adashobora kuvuga ko umuziki nyarwanda wateye imbere mu gihe hakiri abantu bacira abahanzi imanza bagendeye ku myambarire yabo aho kureba impano n’akazi bakora.
Yagize ati: “Ntabwo njya nemeranya n’uko umuziki nyarwanda wateye imbere. Ahantu ukibona umuntu uko yambaye ugatangira kumucira imanza kubera ko ari umuhanzi, icyo cyo kiracyari hasi cyane mu myumvire y’Abanyarwanda.”
Uyu muraperi yavuze ko ikibazo cy’imyumvire ari kimwe mu bikibangamiye iterambere ry’umuziki nyarwanda, kuko usanga bamwe batarabona ubuhanzi nk’umwuga ukomeye ukwiye kubahwa no gushyigikirwa nk’indi yose.
Bull Dogg kandi yavuze ko abahanzi nyarwanda badahabwa amahirwe ahagije nk’ayo abona mu bihugu bituranyi nka Tanzania, Uganda n’ahandi, aho usanga umuziki ushyigikirwa cyane kandi ugahabwa umwanya ukomeye mu bikorwa by’iterambere.
Yagize ati: “Ukurikije amahirwe aboneka mu bihugu duturanye nka Tanzania na Uganda, hano mu Rwanda ntacyo tuba twakageraho cyane kuko usanga umuziki uri mu bintu biza nyuma mu bitezwa imbere.”
Uyu muhanzi ufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba za hip hop,nyarwanda, yavuze ko nubwo urubyiruko rwinshi rugaragaza ubushake bwo kwinjira mu muziki, haracyari ikibazo cyo kudaha agaciro ibikorwa by’abahanzi, cyane cyane ku bijyanye no kubishyura amafaranga akwiriye.
Asanga kuba abantu benshi badashaka kwishyura abahanzi uko bikwiye biri mu bikomeje kudindiza umuziki nyarwanda no gutuma bamwe mu bafite impano babura ubushobozi.
Bull Dogg yavuze kandi ko ibi bibazo byose akenshi bituruka mu nzego zo hejuru, aho abona hakenewe impinduka mu buryo ubuhanzi n’umuziki bifatwa niba abantu bifuza kubona uru rwego rutera imbere rukagera ku rwego mpuzamahanga.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
