Ni ibintu bimaze kuba ubugira gatatu, ndetse bishobora no kuba ku nshuro ya kane, uyu mwaka hakaba hashobora kuba hatahiwe ikipe ya Arsenal.
Byatangiye mu mwaka wa 1978, ubwo Papa Paul VI yitabaga Imana tariki 6 Kanama, ari na wo mwaka ikipe ya Liverpool yegukanyemo igikombe cya European Cup, ari yo UEFA Champions League y'ubu.
Papa Paul VI yitaba Imana, Liverpool yegukanye igikombe
Bidatinze, umusimbura wa Papa Paul VI ari we Papa John Paul I na we yahise yitaba Imana muri Nzeri uwo mwaka, maze tariki 30 Gicurasi mu 1979 Nottingham Forest yo mu Bwongereza yegukana European Cup itsinze Malmö FF igitego 1-0.
Papa John Paul I yitabye Imana, Nottingham Forest ihita yegukana igikombe
Benshi baje kubiha agaciro muri 2005, ubwo ikipe ya Liverpool yatwaraga UEFA Champions League itsinze AC Milan kuri penalties nyuma yo kwishyura ibitego 3-0 bari batsinzwe umukino ugitangira. Icyo gihe Papa John Paul II yari yitabye Imana tariki 2 Mata, maze Liverpool yegukana igikombe tariki 25 Gicurasi.
Muri uyu mwaka abazi aya amateka by'umwihariko abafana ba Arsanal, baribaza niba aya mateka azisubiramo nyuma y'urupfu rwa Papa Francis rusize bageze muri 1/2 muri UEFA Champions League, aho bagomba guhura n'ikipe ya PSG.
Papa John Paul II yitabye Imana, Liverpool ihita yegukana igikombe isa nikoze ibitangaza
Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe cya European Cup nyuma y'urupfu rwa Papa Paul VI
Ikipe ya Nottingham Forest yegukanye igikombe cya European Cup nyuma y'urupfu rwa Papa John Paul I
Ikipe ya Liverpool yegukanye igikombe muri 2005, nyuma y'urupfu rwa Papa John Paul II
