Niba warakurikiranye umuziki Nyarwanda mu myaka yo hambere kugeza n'ubu, ndahamya ntashidikaya ko nawe hari umuhanzi waba warakunze ibihangano bye ariko ukaza kwisanga utakimwumva bikakuyobera.
Abahanzi batangiye umuziki mu myaka 10 ishize, bari bafite umwihariko wabo wo gukora ibihangano bifite umwimerere kandi bitanga ubutumwa ari byo byatumaga abantu babakunda cyane, bitandukanye n'abubu basigaye barazanye ibyiswe 'udutwiko' (inkuru z'ibihuha) kugira ngo bavugwe cyane.
Ibi byadutse muri iyi minsi byo gutwika byatumye abahanzi bamwe batakigira abakunzi ahubwo bafite abafana babakunda nk'umuriro w'amashara, bivuze ko bagukunda igihe uri kuvugwa gusa ariko waceceka gake ugahita uzima.
1. Aime Bruston

Aime Bruston ni umwe mu bahanzi bari bakunzwe na benshi bitewe n'ijwi rye ridasanzwe ryakururaga amarangamutima ya benshi.
Indirimbo nka Mama Sita, Reka ngukunde, Sorry Mama n'izindi nyinshi, ni zimwe mu zakunzwe cyane gusa byaje kurangira uyu musore aburiwe irengero.
2. Charly na Nina

Indirimbo nka Mfata, Indoro, Try me n'izindi, ni zimwe mu zitazibagirana mu mitwe y'Abanyarwanda cyane cyane abakunzi ba Charly na Nina.
Iri tsinda ry'abakobwa babiri, ni rimwe mu matsinda yari asigaye ahanzwe amaso na benshi, ndetse ubona ko imbaraga bafite zizatuma baramba mu muziki. Gusa ibi siko byagenze kuko kugeza ubu ntibakigaragara mu muziki.
Mu mpera za 2021 byaravuzwe ko baba baratandukanye, ariko mu 2022 baza kubinyomoza bavuga ko batigeze batandukana, ikirenzeho hakaba bari gukora kuri Ep yabo, gusa byarangiye iheze mu kirere kugeza n'ubu.
3. K8 Kavuyo

Uyu ni umwe mu baraperi beza u Rwanda rwagize mu myaka yatambutse, gusa nyuma yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe Z'America aba ariho akomereza ibikorwa bye bya muzika gusa uko iminsi yagiye yisunika yagendaga azimira kugeza n'ubu.
Indirimbo nka Ndi uw'i Kigali, ndagupefera n'izindi ni zimwe yakunzwemo cyane.
4. TMC

Abakunzi b'itsinda Dream Boys byabafashe igihe kinini kugira ngo babashe kwakira ko TMC na Platin batandukanye.
Mu mwaka wa 2020 nibwo TMC yerekeje muri America avuga ko agiye gukomeza amasomo ye, ndetse icyo gihe nibwo byamenyekanye mu buryo budasubirwaho bamaze gutandukana nk'itsinda.
TMC yaje gutangaza ko atazongera kuririmba indirimbo z'isi (secular), kuko yamaze kwakira agakiza.
5. Priscillah

Umuhanzikazi Princess Priscilla ni umwe mu bari bafite igikundiro kidasanzwe mu muziki Nyarwanda, gusa nyuma nawe yajwe kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe Z'America akomerezayo umuziki.
Nyuma ibikorwa bye bya muzika byatangiye kugenda biguru ntege kugeza ubwo acecetse burundu, kugeza ubu abakunzi be bakaba batazi ibyo ahugiyemo cyangwa se niba yarahagaritse umuziki burundu.
Indirimbo nka Icyo mbarusha, Warandemewe, Biremewe n'izindi, ni zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana mu mitwe y'Abanyarwanda.
