Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Beyonce ngo yiyemeje gutwikira ikibaba umugabo we Jay Z, ni nyuma y’uko ikigo kitwa BeyGOOD cy’uyu muhanzi cyatanze amadorari ibihumbi 100 muri kaminuza y’amategeko iherereye Houston mu mujyi Beyonce avukamo.
Nk’uko byatangajwe na Leonard Baynes, umuyobozi wa kaminuza nkuru yigisha amategeko mu mujyi wa Houston, yasobanuye neza ko iyi nkunga y’amadorari ibihumbi 100 yatanzwe n’ikigo BeyGOOD izafasha mu guha icyerekezo ubutabera muri uyu mujyi.
Baynes yagize ati: “Ntabwo aya mafaranga azafasha gusa gushinga ishuri ryuzuye ry’ubutabera ritanga serivisi z’amategeko ku buntu mu gace kacu, ariko kandi izarushaho kunoza gahunda z’amategeko mpanabyaha n’ubutabera.”
Ikindi kandi, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abafana bagaragaje ibitekerezo byabo bavuga ko Beyonce yahisemo gutanga iyi nkunga kugira ngo acubye urubanza umugabo we Jay Z aregwamo kuba yarasambanyije ku gahato umwana w’imyaka 13 mu 2000 .
BeyGOOD ni umuryango washinzwe mu 2013 n’umuhanzi Beyonce ugamije gufasha abaturage mu ngeri zitandukanye nk’Uburezi, Ubuzima, Ubutabera n’Ubucuruzi buciriritse.
