Bahavu Jeannette yavuze ikintu gituma amagambo y’abantu atamuca intege

Bahavu Jeannette yavuze ikintu gituma amagambo y’abantu atamuca intege

 Sep 21, 2024 - 15:07

Umukinnyikazi wa filime Nyarwanda Usanase Bahavu Jeannette waciwe intege n’abantu benshi ubwo yinjiraga mu bikorwa by’ivuga butumwa ariko akanga kuva ku izima ndetse akirengagiza n’andi magambo yose yabwirwaga ku mbuga nkoranyambaga, yahishuye ibanga rituma adacika intege n’abandi bashobora gukoresha.

Bahavu Jeannette ni umwe mu bantu bavuzweho ibintu bitandukanye ndetse ibyinshi ari ibinyoma nk’uko yagiye abisobanura mu itangazamakuru, ariko mu gihe ayo magambo yose yavugwaga nta na rimwe yigeze agaragaza ko yaciwe intege nabyo ngo abe yasubira inyuma mu bikorwa bye cyangwa se ngo ubone ko hari ikindi cyahungabanye kuri we.

Abakurikiranye amakuru y’uyu mugore kuva kera bazi neza inkuru zamuvuzweho ku mbuga nkoranyambaga ko akubita umugabo we, ko yisiga ibirungo byinshi mu maso n’ibindi bitandukanye bitigeze bimuca intege nubwo byamutwaraga isukari ajya kunyomoza ibyo bihuha.

Mu minsi ishize kandi Bahavu yatangaje ko yinjiye mu murimo w’ivuga butumwa, aho akenshi abikora yifashishije urubuga rwe rwa Instagram.

Ni ibintu abantu bamwe batakiriye neza by’umwihariko abakoreshaga imbuga nkoranyambaga, aho bamubwiraga ko ibintu yinjiyemo atari ibye, ko ikiza yakwigumira mu byo gukina filime kuko ari byo abantu bamukundiye akaba amaze kugira izina rikomeye muri sinema Nyarwanda.

Icyakora nubwo aya magambo yose yavuzwe, Bahavu ntiyigeze abiha umwanya ahubwo yakomeje gushyira imbaraga muri uyu murimo yiyemeje gutangira ndetse kera kabaye abantu baje gushyira barabimenyera, bigatuma bamwe bibaza ibanga akoresha rituma adacika intege.

Bahavu avuga ko we nta kindi gituma adacibwa intege n’amagambo y’abantu uretse kwizera ko Imana ishobora byose ariyo ifite ubushobozi bwo kuba yahindura ubuzima bw’umuntu ndetse ikanamushoboza byose.

Kuri we avuga ko adashobora gucibwa intege n’umuntu kandi ikiremwamuntu kidashobora kugira ikintu kikuvugaho ngo gisohore.

Ati “Igituma ntacika intege ni uko nziko nta muntu wagira icyo akuvugaho ngo gisohore, nta muntu wagufata akaboko ngo atume ushobora udashoboye, ariko ubikora ni Uwiteka Imana ishobora byose. Ashoboza udashoboye agashobora.

“Rero niba ndi mu ruhande rwiza rwo kuba ndi kumwe n’Uwiteka Imana ishobora byose ariyo ishaka ko mba aho ngomba kuba ndi..none se umuntu utatuma nshobora yansha intege gute kandi hari uwunshoboza? Ntabwo byakunda.”

Bahavu Jeannette avuga ko kwiringira Imana ishobora byose ari byo bituma adacika intege