Ayra Starr yavuze ibigwi bya Chris Brown muri Afurika

Ayra Starr yavuze ibigwi bya Chris Brown muri Afurika

 Mar 18, 2024 - 10:40

Umuhanzi Ayra Starr wo muri Nigeria, yagaragaje uburyo umuhanzi Chris Brown wo muri Amerika guhera kera yakomeje gushyigikira umuziki wo muri Afurika, ndetse avuga n'uko yakiriye gukorana nawe ibitaramo bitandukanye.

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Ayra Starr akaba n'umwe mubagezweho cyane muri ibi bihe, dore ko aheruka no guhatana mu bihembo bikomeye muri muzika bya Grammy Awards, yatangaje ko umuhanzi w'umunyamerika Chris Brown, ari umwe mubakunze gushyigikira abahanzi bo muri Afurika.

Mu kiganiro umuririmbyi wa "Commas" yagiranye na  Radiyo Kiss FM y'i London mu Bwongereza, yagaragaje ko kuva kera na kare, Chris Brown yahoze akunda umuziki wo muri Afurika kandi agafasha abahanzi baho.

Ayra Starr avuga ko Chris Brown yakomeje gushyigikira umuziki wo muri Afurika 

Ati " Yahoze ari umufana ukomeye cyane w'umuziki w'Abanyafurika igihe kirekire, kandi yarawushyigikiye cyane. Buri gihe yashyigikiraga umuco w'Abanyafurika kandi biba ari byiza kubibona."

Ayra Starr, yakomeje yerekana ko umuziki wo muri Afurika kuri ubu uri ku rwego rwiza, byumwihariko avuga ko Afrobeats iri mu maraso y'abatuye isi nk'imwe mu njyana akora.

Hagati aho, Ayra Starr ari kuvugwa ibigwi bya Chris Brown muri Afurika, mu gihe uyu mugabo aheruka kwemeza ko uyu Ayra Starr ari we uzamufasha mu bitaramo azakorera muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yumvisha abakunzi be Album yise “11:11”.

Ubwo yabazwaga uko yabyakiriye kuba azakorana Tour na Chris Brown, yavuze ko yabyishimiye cyane, ndetse ahishura ko yabimenye mu Cyumweru cya Grammy Awards. Iyi Grammy ikaba yarabaye ku wa 04 Gashyantare 2024 i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aho yari ahatanye, icyakora, Tyla akamutwara igihembo.

Ayra Starr aremeza ko umunsi abwirwa ko azafasha Chris Brown muri Tour ye, ibyishimo byamurenze