'Ayra Starr ni Rihanna mushya': Amagambo ya David Guetta

'Ayra Starr ni Rihanna mushya': Amagambo ya David Guetta

 Dec 5, 2023 - 08:46

Umuvanzi w'imiziki w'icyamamare w'umufaransa, David Guetta, yatunguwe n'ibyo Ayra Starr akomeje gukora amwita Rihanna mushya.

David Guetta umuvanzi w'imiziki(DJ) akaba n'utunganya indirimbo(Producer), yagaragaje Ayra Starr mu ishusho y'icyamamare Rihanna wakoze amateka akomeye cyane mu muziki wa Leta zunze ubumwe za America ndetse n'isi yose muri rusange.

Ibi uyu mufaransa yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Cool FM yo muri Nigeria, aho yatangaje ko Ayra Starr afite umwihariko ndetse afite ubushobozi bwo kwigarurira amatwi y'abakunzi ba muzika ku isi yose.

David Guetta yagize ati:"Iyo abantu bavuga kuri Ayra Starr mu ruganda rwa muzika, abenshi tumubona nka Rihanna mushya. Kuko yazanye umwihariko we bitewe n'aho aturuka. Ariko afite ubushobozi bwo kwigarurira abo mu mico itandukanye.

"Kuva twakoa indirmbo, ari gukora indirimbo nyinshi ziri gukundwa. Ndi umufaransa. Ubwo nari ndi i Paris ariko buri wese niwe yavugaga. Naratangaye, ibi bintu birarenze. Umuhanzi w'umunyafurika uri kubikora mu Burayi , akanabikora muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ntabwo bihoraho. Ubwo mperuka kubibona byakozwe na Akon."

Ibi David Guetta abivuze nyuma yo gukorana indirimbo na Ayra Starr bise 'Big Fu', akaba ari indirimbo kandi irimo umuraperi Lil Durk nawe ukunzwe muri iki gihe.

David Guetta abona Ayra Starr nka Rihanna mushya mu miziki